⛔Joriji ntibisanzwe burya ibye nibirebire.

Joriji Umunsi umwe ari k’ushuri yaramaze iminsi imibare yaramunaniye abona zero ubutitsa.ababyeyi be bakoze ibishobaka byose ngobarebe ko yatsinda imibare ariko birananirana,bazanye umwarimu wo kumwigishiriza murugo,bagura ibitabo bishya ,yewe bamushakira ikigo (ishuri) kiza ariko biranga biba ibyubusa.muri make bakoze icyobakekaga cyose ko cyamufasha kumenya imibare.bwanyuma nanyuma ababyeyi ba joriji baje kwigira inama yo kumujyana mukigo cya ba abanyagatorika (Catholic ). Hashize umunsi umwe joriji yavuye kwishuri yakunje isura yabaye seriyasi cyane kuburyo atijyeze abankambere. Kuburyo atijyeze anasuhuza mama we na se, yagiye akokanya yinjira mucyumba cye ntanumwe avugishije.akijyera mucyumba atangira gusubiramo amasomo yibyo bize.afata ibipapuro abyuzuza icyumba cyose arimo ariga.Akokanya ibyo byatangaje nyina cyane kuko akoze ibintu atarasanzwe akora.joriji nyina amuhamagaye ngo arye,joriji yaje vuba yihuse arya ataruhuka aba arangije akokanya asubira mugitabo gusoma ntanindi jambo avuze.joriji umunsi kumutsi akomeza gusoma ataruhuka.ariko nyina akibaza icyatumye joriji ahinduka kikabura kuko yabonaga ibintu bidasanzwe kuri joriji.Igihembwe kirangira joriji yatahanye murugo biroti(indangamanota) ye akokanya akijyera murugo ayishyira kumeza Ahita ajya gusoma .mama wa joriji akireba biroti akubitwa ninkuba,atangazwa nugusanga joriji yabonye 95% mumibare kandi yarasanzwe abona zero.ananirwa kwihangana yumva ar’ibidashoboka kuba joriji yatsinda bigezeho.yihuta amusanga mucyumba cye joriji. Nyina ati”base mwana wa nabamansera cyangwa” joriji aramureba azunguza umurwe.nyina ati “aaaaah! Sawa rero,nonese nibitabo bishya byatumye utsinda” agumya kwibaza byinshi aragira ati ” nonese mwana wa utambeshe byagenze bite”joriji aramureba arangije ati “ariko mama umunsi wambere munjyana kwishuri nabonye umusore ubambye kumusaraba, akokanya mpita menyako ntamikino bagira najye bataza ndebera izuba”. 😁😁😁😁😁😁😁

Continue reading “⛔Joriji ntibisanzwe burya ibye nibirebire.”

⛔Joriji Agasamunyiga karamusuriye.

Umunsi umwe joriji yari yaguye mubibazo Joriji:yewe waruziko ndi mubibazo bikomeye. Nyaxo:nonese byagenze bite kandi. Joriji:sha wahora Niki ko byankomeranye ,waruziko nabonye imbeba munzu yanjye. Nyaxo:aaaaaa! Ibyose ntibyoroshe ,wakoresheje akamashu se? Joriji:nonese ugirango nakikurira he? ,yewe ntakigenda. Nyaxo:haaaa nonese harikibazo nkutije akanjye. Joriji:umva sha ahubwo giravuba wantindiye ahubwo. Nyaxo:Umva rero icyo uribukore wowe ushake amavuta hanyuma ushyire kukamashu hanyuma imbeba zize ziyakurikiye. Joriji:nonese wamuntu iwange ,rurakinga batanu koko urumva ayo mavuta yava he nawe utanshinyaguriye. Nyaxo:OK sawa noneho genda ufate uduce tw’umugati ushyireho namavuta noneho ushyire kumutego(kukamashu). Joriji: yewe muribyo byose nkawe utankinnye kumubyimba ngo unyishime hejuru ubona koko njyewe Uzi joriji nakurahe imigati nayo mavuta ,yewe inzuyanjye nayo isankaho ntakintu kibereyemo. Nyaxo:ariko jori nawe utabaye agaterera nzamba niba munzuyawe ntakintu kiri mo, none imbeba zirakoramiki. 😁😁😴😴😴😴😴😴😁😁😁😁 #BYIXA_STORIES SHARE_LIKE_PAGE_COMMENT.

Continue reading “⛔Joriji Agasamunyiga karamusuriye.”

⛔Joriji na Police

Umunsi umwe Police yagiye igana aho joriji atuye,ariko basanga barimo imbwere ariko hegetseho.

Police:(arakomanga) yemwe abaha. Joriji: (n’umujinya mwinshi) uwo ninde urimo uramena umutwe. Police:ni police. Joriji:nonese urasha iki? Police:kuvugana nawe. Joriji: none se muri bangahe? Police: babiri. Joriji :none se mwavuganye njye mukandeka. Police:yeeee!?😁😁😁😁

Continue reading “⛔Joriji na Police”

⛔Joriji atinya uwakunda.

Hari umukobwa joriji yakundaga cyane ariko akabura ako yabimubwira . ijoro rimwe ,ahagana sakenda z’ijoro . yishyiramo akanyabugabo ngo abimubwire akokanya afata telephone ye yandi message(ubutumwa) ati”ndagukunda cyane,kandi ndashako wambera umwami kazi w’umutima wanjye.ndakwinginze nsubiza kandi ubwire uko unyiyumvamo” Haciye isegonda yakira message (ubutumwa) kuri telephone ye. Yahise agir’ubwoba bwinci cyane ananirwa kuyisoma iryo joro. Ariko yigira inama yo kuyireka kayisoma mugitonda ubwoba bwashize. Mugitonda abyuka nkibisanzwe ariko afite ibyishimo byinshi arasenga,akaraba mumaso arani borosa,ariyuhwagira,asokoza umusatsi ,anafata ibyamugitondo(break fast),arangije nibyishimo byamurenze asimbukira kugitanda,afata telephone ngo asome ubutumwa asomye asanga buragira buti “Mukiriya mwiza ntamafaranga ahagije mufite yo gukora ibyo mwasabye,banza ushyiremo amafaranga hanyuma wongere,murakoze!” 💔💔💔

Continue reading “⛔Joriji atinya uwakunda.”
Design a site like this with WordPress.com
Get started