Joriji Umunsi umwe ari k’ushuri yaramaze iminsi imibare yaramunaniye abona zero ubutitsa.ababyeyi be bakoze ibishobaka byose ngobarebe ko yatsinda imibare ariko birananirana,bazanye umwarimu wo kumwigishiriza murugo,bagura ibitabo bishya ,yewe bamushakira ikigo (ishuri) kiza ariko biranga biba ibyubusa.muri make bakoze icyobakekaga cyose ko cyamufasha kumenya imibare.bwanyuma nanyuma ababyeyi ba joriji baje kwigira inama yo kumujyana mukigo cya ba abanyagatorika (Catholic ). Hashize umunsi umwe joriji yavuye kwishuri yakunje isura yabaye seriyasi cyane kuburyo atijyeze abankambere. Kuburyo atijyeze anasuhuza mama we na se, yagiye akokanya yinjira mucyumba cye ntanumwe avugishije.akijyera mucyumba atangira gusubiramo amasomo yibyo bize.afata ibipapuro abyuzuza icyumba cyose arimo ariga.Akokanya ibyo byatangaje nyina cyane kuko akoze ibintu atarasanzwe akora.joriji nyina amuhamagaye ngo arye,joriji yaje vuba yihuse arya ataruhuka aba arangije akokanya asubira mugitabo gusoma ntanindi jambo avuze.joriji umunsi kumutsi akomeza gusoma ataruhuka.ariko nyina akibaza icyatumye joriji ahinduka kikabura kuko yabonaga ibintu bidasanzwe kuri joriji.Igihembwe kirangira joriji yatahanye murugo biroti(indangamanota) ye akokanya akijyera murugo ayishyira kumeza Ahita ajya gusoma .mama wa joriji akireba biroti akubitwa ninkuba,atangazwa nugusanga joriji yabonye 95% mumibare kandi yarasanzwe abona zero.ananirwa kwihangana yumva ar’ibidashoboka kuba joriji yatsinda bigezeho.yihuta amusanga mucyumba cye joriji. Nyina ati”base mwana wa nabamansera cyangwa” joriji aramureba azunguza umurwe.nyina ati “aaaaah! Sawa rero,nonese nibitabo bishya byatumye utsinda” agumya kwibaza byinshi aragira ati ” nonese mwana wa utambeshe byagenze bite”joriji aramureba arangije ati “ariko mama umunsi wambere munjyana kwishuri nabonye umusore ubambye kumusaraba, akokanya mpita menyako ntamikino bagira najye bataza ndebera izuba”. 😁😁😁😁😁😁😁